By Cypridion Habimana
Uruhuri rwa bimwe mubibazo byari mu ikipe ya Rayon sports byari byavuzweho ko byabonewe umuti,ariko kugeza ubu ibirimo byafashe indi ntera.Ubwo bamwe mubayoboye ikipe ya Rayon sports bari bunze ubumwe bwo kuyiyobora bayobowe na Muvunyi Paul,yungirijwe na Munyakazi Sadate hamwe na Gacinya chance Denys benshi bishimiye urukundo rwongeye kogera mu ikipe ya Rayon sports.Ubwo hakorwaga amatora Twagirayezu Thadeo akagirwa Perezida w’ikipe ya Rayon sports byahise bijya irudubi maze yubaka urwangano yirengagiza inama bagiriwe n’inzego Amakuru ava hagati mu ikipe ya Rayon sports nay’uko Twagirayezu Thadeo akibona kashe y’ikipe ya Rayon sports yahise arema agatsiko kamufasha guhiga bukware abo ku ngoma ya Fidel Uwayezu.Dore uko byifashe ubwo Twagirayezu Thadeo yatangiraga inshingano yahise afata abakoraga mubiro arabirukana,undi yirukanye ni Nkubana Adrien warumaranye imyaka myinshi igera kuri 15.Abakora imirimo y’umutekano Rayon sports yakinnye yarabirukanye abasimbuza abandi.Ubwo Twagirayezu Thadeo yagirwaga Perezida wa Rayon sports yahise yigwizaho ibikorwa bigizwe n’ubucuruzi ibindi abigabira Muhirwa Fred.Twagerageje gushaka Twagirayezu Thadeo yanga kutwitaba,ariko turifashisha ikiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com kikaza kugaragara kuri Radio fen FM,kandi ikinyamakuru ingenzi kitaragisohora.Twagikuye ku nkuta zitandukanye
Uko ikinyamakuru ingenzi newspaper cyabajije Perezida w’ikipe ya Rayon sports:
Hariho amakuru akuvugwaho ko waba wambuye Rwiyemezamirimo Gatete Vincent isoko muburyo bunyuranije n’itegeko rigenga amasoko.Ko biriho bivugwako ushaka kuriha Muhirwa Fred byaba aribyo?niba aribyo witeguye gusubiza Rwiyemezamirimo amafaranga ye y’igihe cyari gisigaye ngo isoko rirangire?
Uko Perezida w’ikipe ya Rayon sports yasubije ikinyamakuru ingenzi:
Isoko lyo gukora iki?
Muraho nezaaa
Ikinyamakuru ingenzi:
Isoko ryarapiganiwe araritsindira ,yatekaga mu nzove ku kibuga,kongeraho no gucuruza ibinyobwa bya skol habaye umupira Rayon sports yakiriyemo izindi kipe?
Uko Perezida w’ikipe ya Rayon sports yasubije:
Twamusabye Ibyangombwa bye bimwemerera gukora ako kazi kugirango ibintu bikorwe nababifitiye ibyangombwa bujuje ibisabwa cyaneee ko stade Amahoro ari ahantu hagemdwa nanantu beshi so ntabwo twari bukore ibintu bishobora kuba byagira ingaruja
Ibyangombwa rero ntabyo yatanze
Ikinyamakuru ingenzi:
We atangaza ko isoko yarihawe na Rayon sports yaripiganiwe araritsindira,bityo ko wari kurindira amasezerano akarangira
Uko Twagirayezu Thadeo yasubije:
Hahahaha ngaho nawe mbwira. Koko ko uzi ubwenge umuntu yapiganiwe isoko ntabyangombwa agira ararihabwa hanyuma nange nze nkomereze kubintu bitubatse nezaaa ese ubwo iyo agaburiye abantu bakagira ikibazo kubera atari umunyamwuga wibyo akora naba nge ndi mumurongo?
Ikinyamakuru ingenzi:
Ubu umwanzuro n’uwuhe uramuha amafaranga y’igihe yarasigaje cyangwa urarisesa burundu? itegeko ritanga isoko mu ikipe ya Rayon riteganya iki iyo umuyobozi ku giti cye abikoze munyungu ze bwite atar’iz’ikipe?
Twagirayezu Thadeo:
Nuko nabonye afite amahane ariko tuzasoma contract turebe ibirimo hanyuma duhuze itegeko niturisangamo duhuze nibindi byose birebwa nilyo soko duhuze nukuri nuko nabonye afite amahanee menshi ariko nzagerageza kumwegera mwigishe kuko we yambwiye ko ashaka guhangana kandi nge ntabwo nditayari guhanga
Ubu bikaba byafashe indi ntera cyane ko benshi mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda batangiye kwibaza niba ishyamba ryagurumanye mu ikipe ya Rayon sports rizazima cyangwa rigakongoka.Kuba Twagirayezu Thadeo yarazanye uwitwa Liliane Uwimpuhwe kugeza n’ubu ugiyeyo amubaza niba aruwabo cyangwa ari mu ishyamba rya Fidel Uwayezu.Ubu dukora iyi nkuru ku biro bya Rayon sports hariyo inama iriho yiga uko fan club zasimbuza abo ku ngoma ya Fidel Uwayezu.Ibyibazwa niba buri ngoma izajya isimburana iteza induru intsinzi izaboneka gute?turacyakurikirana uko bihagaze mu ikipe ikundwa na benshi mu Rwanda.