By Cypridion Habimana
Urugiye kera ruhinyuza intwali ,kuko urukiko rukuru rw’ubushinjacyaha rukorera i Nyanza mu ntara y’Amajyepfo ni rwo ruhanzwe amaso mu cyaha gishinjwa Murangira Jean Bosco, Ndanyunzwe Sulieman na Rugendo Juvenal bafashe Twagirayesu Samuel bakamukubita bakamwica bakanahisha umurambo we.
Murangira Jean Bosco wabaye umuwofisiye wa Polisi y’igihugu, akaza kwirukanwa kubera kunanirwa inshingano z’ubunyangamugayo bw’ukora umutekano wo kurinda w’abantu n’ibyabo.
Murangira uretse no gukubita Twagirayesu Samuel akamwica agasibanganya Ibimenyetso ahisha umurambo,yakoze urugomo akubita abagore batatu bari baje ku isengesho kwa Bikira Mariya Nyirimpuhwe.
Ababonye uko Murangira yakubise abo bagore bamugereranije n’utagira urukundo.Ubwo Murangira Jean Bosco na Ndanyunzwe Sulieman bari barangije kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga habaye ikibazo.
Ndanyuzwe yabwiye nyina ko agomba kureba Murangira akamuha amafaranga, kuko afunzwe kubera gushukwa akanyuranya n’ibyo yavuze mbere yuko afungwa.Ubu rero nyina wa Ndanyunzwe Sulieman aravuga akari I murori ko Murangira Jean Bosco yishe Twagirayesu Samuel hakaba hafunzwe umwana we gusa. Igitegerejwe mu rukiko rukuru ni uko Murangira azaburana asabwa kwerekana umurambo wa Twagirayesu Samuel yishe amwicishije inkoni.