nUkweliTimesLogoImikinoUmwe arigiza nkana hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla GamesYanditswe naNIYONKURUSeptember 27, 2024Ntibiri kuvugwaho rumwe iby’amasezerano sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games yagiranye na Rwanda Premier League akubiyemo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri shampiyona buri kwezi.Ukwezi kwa Nzeri kugeze mu mpera zako nyamara ntiharatangazwa abakinnyi bazatoranywamo umukinnyi wahize abandi muri shampiyona y’u Rwanda yewe ntanakanunu kabyo.Ibi bituma benshi bibaza niba amasezerano Gorilla Games yagiranye na Rwanda Premier League yarakubiyemo iyi ngingo yaba yarashyizweho umusozo.Ushinzwe itumanaho muri Gorilla Games, Dushime Valérie avuga ko ayo masezerano yasheshwe ariyo mpamvu ibi bihembo bitaratangwa.Yagize ati,”Amasezerano twari dufitanye na Rwanda Premier League yarasheshwe. Twarabandikiye tubereka ibyo batubahirije, tunabamenyesha ko amasezerano asheshwe.”Ku rundi ruhande, Rwanda Premier League ifite imvugo itandukanye n’iyi kuko umuyobozi wayo Mudaheranwa Hadji Yussuf we yemeza ko amasezerano atigeze aseswa.Yagize ati,”Reka ntabwo turasesa amasezerano na Gorilla Games, bashobora kuba babyifuza ariko twe nka Rwanda Premier League nta gahunda dufite yo gutandukana nabo kuko twubahirije ibyo twasabwaga.”Mudaheranwa yakomeje agira ati,”Twabandikiye tubasaba ko bakongera guhemba nk’uko byari bisanzwe muri shampiyona ishize, ubu dutegereje ko bizakorwa. Nibidakorwa hazakurikizwa amategeko y’amasezerano dufitanye.”Kugeza ubu biragoye kumenya uvuga ukuri hagati ya Rwanda Premier League na Gorilla Games, igihari ni uko uruhande rumwe muri izi ruri kwigiza nkana.Tariki 7 Ukuboza 2023 nibwo Gorilla Games yagiranye amasezerano na Rwanda Premier League yarakubiyemo ko Gorilla Games izajya ihemba abakinnyi, abatoza n’umusifuzi bitwaye neza buri kwezi ndetse no ku mwaka.Aya masezerano akaba yari kumara imyaka itatu yubahirizwa.Kuva icyo gihe, ibi bihembo byatangiye gutangwa kugeza shampiyona irangiye gusa kuri ubu bisa nk’ibyaranye n’umwaka ushize w’imikino.Twarabandikiye tubereka ibyo batubahirije, tunabamenyesha ko amasezerano asheshwe.”Ku rundi ruhande, RwandaTwarabandikiye tubereka ibyo batubahirije, tunabamenyesha ko amasezerano asheshwe.”Ku rundi ruhande, Rwanda

k’uko byari bisanzwe muri shampiyona ishize, ubu dutegereje ko bizakorwa. Nibidakorwa

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.