Advertise your products Here Better Faster

Nyamasheke : Poste de sante itagikora yatumye bongera kugorwa no kubona ubuvuzi

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Abatuye mu kagari ka Mubumbano ko mu murenge wa Kagano muri Nyamasheke bavuga ko bari barishimiye ivuriro ry’ibanze bahawe ariko ngo bitewe n’uko rikora gacye mu kwezi ngo bongeye kujya bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kwivuriza mu wundi murenge. Ubuyobozi bw’akarere n’ubwo buzi iki kibazo ntibuvuga igihe nyakuri cyizakemukira.

Iri vuriro ry’ibanze rya Makoko ryubatse mu mudugudu wa Nyagashinge abaturage bavugako ricyubakwa bari bishimiye kwegerezwa ubuvuzi ariko baje gutungurwa n’imikorere yaryo.

Umuturage witwa Nyiranshuti Claudine ati “Bari bavuze ngo batwubakiye poste de sante hano i Makoko twishimira ko tuzajya tuvuriza abana hafi kuko byadusabaga kubajyana I Nyamasheke tukahasanga abantu benshi hakabamo n’abataha batavuwe kubera abantu babaye benshi”.

Naho Nyiramavugo Ildegalde we ati “Poste de sante ya hano muri Nyagashinge ntabwo ikora neza. Kuko ngo ku wa kabiri gusa niho baza kuvura. Kenshi na kenshi ni icyo kibazo tugira, ushobora kujya kuvuza umwana ukirirwa uhicaye ntugire umuganga ubona ugataha”.

Mu gihe hari abinubira ko iri vuriro ry’ibanze ridakora iminsi ihagije, hari n’abandi baturage bo bemeza ko n’uwo munsi umwe mu cyumweru ryakoragaho byahindutse ubu ritagikora burundu.

Uwitwa Mukankundiye Lea ati “Poste de sante yakoraga rimwe mu cyumweru ariko biza kugera aho barijujuta ngo nta muriro uhari, ubu ntabwo igikora”.

Naho undi witwa Emmanuel we agira ati” iyi ni poste baduhaye yo kwivurizaho, mbere yakoraga rimwe mu cyumweru ariko ubu bwo ntabwo igikora ntituzi ukuntu byagenze”.

Kuba iri vuriro ry’ibanze rya Makoko ridaha ubuvuzi abaturage batuye muri aka gace nk’uko byakagomye, bavuga ko byatumye bongera kujya bakora urugendo rurerure kugira ngo babone ubuvuzi kuko bibasaba kujya mu wundi murenge abandi bakajya i Nyamasheke, urugendo rubafata amasaha agera kuri abiri cyangwa ikiguzi cya moto ntikiborohere.

Nyiramavugo ati “Tujya mu Kazibira cyangwa ku Kinini cyangwa I Nyamasheke, bifata nk’isaha yose kugira ngo uhagere. Ufite umwana urembye ushobora kugerayo yanogokeye mu nzira”.

Aba baturage basaba ko iri vuriro ry’ibanze ryakongera rikabaha ubuvuzi kuko abafite imbaraga nke bibagora kugera ahandi ho kwivuriza.

Nyiranshuti ati “Mwadushakira ubufasha bwa vuba. Dusigaye tugera i Nyamasheke tugowe , mwadufasha, hari nk’ukuntu umugore arwaza umwana umugabo wenda adahari, guheka umwana ukamugeza I Nyamasheke ni amasaha abiri, biratugora”.

Mu gihe abaturage bavuga ibi Mukankusi Athanasie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke avuga ko iri vuriro ryibanze impamvu ridakora ari uko ba rwiyemezamirimo baribenga icyakora ngo hoherezwa yo abakozi b’ikigo nderabuzima cya Nyamasheke kabiri mu cyumweru ngo bavure abaturage.

Agira ati” ikibazo turakizi, ariko centre de sante ya Nyamasheke irayisura kabiri mu cyumweru, muri iyi minsi rero bagize ikibazo cy’abaganga bagiye muri konji bituma habura abaza kuri iyo poste de sante ariko basanzwe bayisura mu gihe tugishakisha rwiyemezamirimo wayikoresha. Muri rusange dufite amavuriro y’ibanze adakunze kubona ba rwiyemezamirimo kubera aho aherereye, tuzishyira ku isoko rero ugasanga zimwe na zimwe zibuze abakiriya, ariko turagerageza ku buryo za centre de sante zizisura”.

Abajijwe igihe iki kabazo cyaba cyakemutse, uyu muyobozi w’akarere wungirije yabwiye pressbox ko atavuga igihe kuko bahora bahamagarira ba rwiyemezamiromo ariko hakaboneka bacye cyane bafata amavuriro y’ibanze.

Ati” Ntago twavuga ngo bizaba byakemutse ejobundi,kubera ko no mu kwa kane twari twashyize amavuriro y’ibanze agera kuri 19 ku isoko, ariko muri ayo yose ayabonye ba rwiyemezamirimo ni agera ku 8 gusa”.

Mukankusi Athanasie ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamasheke

Muri gahunda ya reta yo kwegereza abaturage amavuriro y’ibanze hagamijwe  kugabanya ingendo ndende bamwe bakoraga kugira ngo babone ubuvuzi, mu karere ka Nyamasheke habarurwa amavuriro y’ibanze agera kuri 46 muri aya yose agera kuri 29 niyo afite ba rwiyemezamirimo bayakoreramo asigaye yiganjemo adakora neza bityo bigatuma abaturage bongera gukora ingendo ndede kugirango babone ubuvuzi.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

One thought on “Nyamasheke : Poste de sante itagikora yatumye bongera kugorwa no kubona ubuvuzi

Leave a Reply to Musinga jessy Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space