Advertise your products Here Better Faster

Abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye ikizamini cya Leta

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Nyakanga 2021 abanyeshuri bari gusoza amashuri abanza batangiye gukora ikizamini cya Leta kibategura kwinjira mu mashuri yisumbuye.

Ni ikizamini kije mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira isi. Ubuyobozi bw’inzego z’igihugu zirimo Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu bwijeje abanyeshuri, ababyeyi babo n’abanyarwanda muri rusange ko hateguwe neza uburyo bwo kwirinda ku bakandida b’ikizamini, yewe ko nta munyeshuri uzabuzwa amahirwe ye nubwo yaba afite ubwandu.

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro iki kizamini, wabereye ku ishuri rya GS Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwamariya Valentine yifurije amahirwe masa abanyeshuli, abasaba gukora batekanye kugira ngo bazatsinde neza ibizamini no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda COVID-19 igihe bari ku ishuri, bataha ndetse n’igihe bari mu miryango yabo.

Ati “Twifurije amahirwe abanyeshuri batangiye ibizamini. Mubikoze mu bihe bigoye byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19. Mukomeze mwubahirize amabwiriza yo kwirinda kugira ngo bitabavutsa amahirwe”.

Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine atangiza Ikizamini cy’abasoza amashuli abanza mu karere ka Kamonyi, ku wa 12 Nyakanga 2021.

Ahandi hatangijwe ku mugaragaro iki gikorwa cy’ikizamini ku basoza amashuli abanza ni mu turere twa Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba na Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahari hari abayobozi batandukanye baturutse muri minisiteri y’Uburezi, nk’uko tubikesha konti ya Twitter ya Minisiteri y’Uburezi.

Kuri Konti ya Twitter ya Minisiteri y’Uburezi bagaragaje ibindi bigo by’amashuli n’uturere ikizamini cyatangirijwemo ku mugaragaro

Mu gusubiza ku mpungenge z’abanyeshuli bashobora kuba bafite ubwandu mu minsi y’ikizamini, minisitiri Uwamariya yatangarije ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA ku cyumweru tariki 11 Nyakanga ko abakandida bafite ubwandu bwa COVID-19 bashyiriweho ibyumba byihariye byo gukoreramo ikizamini.

Ati “Hari abana bagaragayeho ubwandu bwa COVID-19 kandi ari abakandida bagomba gukora ibizamini. Nta wuri mu bitaro ni cyo cyiza, bose barwariye mu ngo. Abo bana rero ejo bazajya ku mashuri na bo, bateganyirizwe icyumba cyihariye, habe hari umuntu wo kwa muganga, ku buryo nta mwana uzacikanwa”.

YouTube player
Minisitiri Uwamariya Valentine avuga ko abanduye COVID-19 bazafashwa gukora ikizamini mu buryo bwihariye. Ni mu kiganiro yagiranye na televiziyo y’u Rwanda dukesha aya mashusho.

Abinyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye inzego zinyuranye gufatanya kugira ngo hatagira umunyeshuri uvutswa amahirwe yo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza.

Ati “Tuributsa abayobozi b’inzego z’ibanze ko nta mwana ugomba kugisiba cyangwa kuvutswa amahirwe ye, n’abarwaye bashyiriweho gahunda ibafasha.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, wifurije abanyeshuli amahirwe masa, yasabye inzego z’ibanze kugira uruhare mu migendekere myiza y’ibizamini.

Abanyeshuri basoza amashuri abanza bagiye gukora ikizamini ni 254.678. biteganyije ko bazabikora mu minsi itatu, hagati ya 12-14 Nyakanga 2021.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

3 thoughts on “Abanyeshuri basoza amashuri abanza batangiye ikizamini cya Leta

  • July 12, 2021 at 7:08 pm
    Permalink

    Amahirwe masa kuri aba bana.

    Reply
  • July 14, 2021 at 10:30 am
    Permalink

    Ni ibihe bigoye abo bana bihangane bitware kigabo

    Reply
  • July 17, 2021 at 4:31 pm
    Permalink

    Ni ibizamini bije mu bihe bidasanzwe byo rero. Amahirwe masa ku bana

    Reply

Leave a Reply to Kwemera Fabien Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space